Pages

Tuesday, June 21, 2011

Australiya: Umugabo yanyweye amacupa atandatu y’amasabune

Umurwayi wo mu bitaro bya Alfred i Malbourne, muri Australiya bamusanze yanyweye amacupa 6 y’ukwoko bw’amasabuni bogesha intoki. Abadogiteri batangaje ko uwo mugabo ahirwa cyane kuba atarapfuye.


Mu cyumweru gishize, abaforomo bo mu bitaro byitiriwe Alfred , i Melbourne, muri Australiya, igihe bajyaga guhindura amashuka y’abarwayi ku bitanda byabo batunguwe no kubona umugabo wabatangaje kuko yari yanyweye amacupa atandatu y’isabune y’amazi bakarabisha intoki.

Uwo mugabo akaba ari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, yasindishijwe n’iyo sabuni yanyweye ku buryo ubu bamusanzemo 0,271 ku ijana by’imisemburo (alcool) mu maraso ye.

Icyo gipimo kikaba kidasanzwe dore ko gikubye inshuro eshanu ku gipimo kibujanyijwe kurenza ku batwazi b’ibinyabiziga mu gihugu cya Australiya.

Umudogiteri witwa Michael Oldmeadow, ukora muri ibyo bitaro byitiriwe Alfred, yatangaje ko uwo mugabo yagize amahirwe menshi kuko ngo aba yarapfuye.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa “the guardian” kuko ngo ni ubwa mbere babonye umurwayi umeze utyo.

Bityo ntawe bitatangaza kubona umuntu anywa amasabuni ubundi asanzwe akoreshwa mu gukaraba intoki.

Emile NIYONZIMA

Ecosse: Yataye amafaranga ye mu musarani nyuma yuko abeshywe na banki yabitsagamo

Ecosse: Yataye amafaranga ye mu musarani nyuma yuko abeshywe na banki yabitsagamo







Umugabo ukomoka mu gihugu cya Ecosse, mu birwa bya Lewis, ukora imirimo y’ubucuruzi, yafashe icyemezo zo gucagacura amarafanga angana n’amapawundi (pounds) 200 mu manyarwanda ni 160.000, nyuma y’uko banki yari yagiye kuyabitsamo bamuteye utwatsi bamubwira ko ayo mafaranga ari amiganano.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Telegraph, iyo banki yanze ayo mafaranga kugira ngo itazahomba dore ko abigana amafaranga bavugwaga cyane muri icyo gihugu.

Nyamara uwo mucuruzi wari usanzwe uzwiho ubunyangamugayo yafashe umwanzuro wo gucagagura ayo mafaranga, arangije ayajugunya mu musarani. 

Ikigo cyo mu Bwongereza gishizwe kurwanya ibyaha (crime), nyuma y’isesengura rihagije ryagaragaje ko ayo mafaranga yatawe mu musarani yari mazima kandi ari ay’ukuri.

Uwo mugabo bamubajije impamvu yatumye ata ayo mafaranga mu musarani, yatangaje ko kubera ari inyangamugayo yangaga ko yakomeza gukoreshwa kandi ari amiganano. 

Emile NIYONZIMA

Tuesday, June 14, 2011

Uburyo 5 ushobora kubeshywamo kuri interineti n’uko wabyirinda

Uburyo 5 ushobora kubeshywamo kuri interineti n’uko wabyirinda











Buri mwaka, abantu batari bake bibwa amafaranga binyuriye ku butekamutwe bwo kuri internet, ariko abantu bakomeza kugwa muri uwo mutego binyuriye mu kwibwa indangamimerere ndetse n’amafaranga.

Dore uburyo butanu bukunda gukoreshwa n’abo batekamutwe n'uko wabyirinda nk’uko tubikesha actualite.fr.be.msn.com :

1. Hameçonnage 

Ubu buryo buramenyerewe cyane. Hano bakoherereza ubutumwa bwo muri email, iyo email uyibonye ushobora kugirango ivuye ahantu h’ukuri kuko ishobora kuba igaragaza ko iturutse nko kuri banki mukorana. Iyo email ikubwira ko konti yawe bayikoresheje mu buryo butemewe, bakakwereka aho ukanda ngo usuzume niba konti yawe imeze neza ntacyo wahombye. Iyo umaze kuhakanda bakwereka urubuga rusa n’urwa banki ukoresha, bakagusaba kugira ibyo wuzuzamo bigatuma bagutwara amakuru yose ajyanye na konti bakaba bakwiba.

Inama : Banki ntabwo zigusaba imyirondoro ijyanye na konti binyuriye ku butumwa bwo kuri email. Nuyibona ntukayifungure, ahubwo ushobora kuyisiba.

2. Fraude 419 (ou attaque nigériane)

Ubu ni uburyo bw’ubutekamutwe bwo mu bundi buryo; umuntu 'wo mu rwego rwo hejuru' agusaba ko wamufasha kubikuza akayabo k’amafaranga ari muri banki mu gihugu cye, ariko akagusaba amafaranga runaka ngo azatangwa kuri dosiye z’ubucamanza zizemeza ko ayo mafaranga yoherezwa kuri konti yawe. Iyo uyohereje ntiwongera kumuca iryera.

Inama : N'ubwo waba ukeneye amafaranga ute, ujye uhita usiba bene ubwo butumwa.

3. Tombola 

Ubu buryo bwigaragaza binyuriye ku butumwa bwo muri email bukubwira ko watsinze muri loterie (tombola). Bakubwira ko inzozi zawe zabaye impamo ndetse bakakumenyesha akayabo k’amafaranga watsindiye. Iyo bigenze gutyo bagusaba amakuru ajyanye na konti ngo bazabone kuyohereza. Iyo ubahaye amakuru ya konti yawe, ujya kubikuza ugasanga baragucucuye ndetse ugategereza ibyo watomboye ugaheba!

Inama : Umuntu ntagusaba amafaranga agusezeranya ko azaguha akayabo, ujye umenya ko atavugisha ukuri, kuko ntiwatsinda ikizami utigeze ukora kandi ntiwatsinda tombola utigeze wifatanyamo.

4. Logiciel espion

Izo ni porogaramu za mudasobwa bohereza muri mudasobwa yawe mu butumwa bwo kuri email, buri kumwe n’indi nyandiko (pièces jointes). Iyo uyifunguye ikwiba amakuru ari muri mudasobwa, nka nimero za credit card.

Inama : Shyira ku gihe (update) anti-virus muri mudasobwa. Ntugapfe gufungura pièces jointes (attachments) utizeye neza.

5. Guhurira ku mbuga nkoranyambaga (social networks)

Ushobora kuba uri gushakisha umuntu ku mbuga nkoranyambaga, ukagera kuri profile y’umuntu ugushimishije, mukazatangira kwandikirana kuri email. Nyuma akagusaba ko mwazabonana imbona nkubona , ariko ko nta tike afite ngo ari wowe wamufasha, cyangwa ko ari mu mahanga atashobora kubona tike. Uwo muntu nta kindi abagamije ngo ni ukumwohererereza amafaranga.

Inama : Ntuzigere woherereza amafaranga umuntu mutarigera muhura ngo mubonane imbona nkubone.

Emile NIYONZIMA



Thursday, June 9, 2011

Facebook yatumye amenya se nyuma y’Imyaka 40 atamuzi


Umugore witwa Blanche kuva yavuka yari ataraca iryera se umubyara, ibyo byatewe n’uko igihe nyina yari amutwite se yari yaragiye mu gisirikare bataranashyingiranwa kubera ko umuryango we utifuzaga umugore. Ibyo byatumye nyina umubyara yimuka ava mu muryango w’umugabo we.

Blanche aho akuriye yifuzaga kumenya se bituma afata umwanzuro wo gukoresha uburyo bushoboka bwose ngo arebe niba yamumenya ariko ntiyagira icyo ageraho. Yajyaga anahamagara nimero atazi ngo arebe niba yamubona.

Nyuma nibwo yaje kwigira inama yo gukoresha urubuga rwa Facebook, aza no kugwa ku mazina asa na ya se yose akayandikira ayasobanurira imyirondoro ye, nibwo umwe muribo yasanze ari se batangira gushyikirana bohererezanya amafoto ndetse n’aya mama we.

Nk’uko tubitesha urubuga gentside.com, ise wa Blanche afite n’abandi bakobwa basa cyane nawe. Nyuma y’imyaka myinshi atamenya se, ubu Blanche avuga ko yishimye cyane kumuobna.


Emile NIYONZIMA

Tuesday, June 7, 2011

Dore inama 10 zagufasha gukoresha neza igihe

Dore inama 10 zagufasha gukoresha neza igihe.










Uburyo ukoresha igihe bishobora kukugirira akamaro cyangwa cyangwa bikaguhombya . ushobora kunguka mu byo ukora cyangwa ugasubira inyuma bitewe nuko ukoresha igihe.

Nubwo nta mategeko agenga uko umuntu akoresha igihe; hano hari inama 10 dukesha urubuga articlonet.fr zagufasha kugikoresha neza niba bijya bikugora :

1. Funga amadirishya kandi uzimye telephone


niba ufite umurimo wingenzi ugomba gukora ni byiza kwirinda kirogoya. Urugero nka telephone.
Ikindi niba uri kuri internet irinde kujya ku mbuga nkoranyambaga; urugero nka Twitter, MySpace, Facebook ndetse n’izindi.

2. Gushyira ibintu mu mwanya wabyo.


Urugero niba utashye , shyira imfunguzo buri gihe ahantu hamwe kugirango nujya kugenda udatakaza umwanya w’agaciro ushaka izo mfunguzo .

3. Guhindura imyitwarire.


Niba utahuye ko hari imyitwarire ufite ituma utakaza igihe , ugomba gufata ingamba zo kuyihindura.
Urugero niba umara igihe kinini ufata amafunguro , ushobora kugena igihe ntarengwa cyo kurya nyuma ugasubira ku kazi.

4. Gabanya kandi ushyire inyandiko zawe kuri gahunda

Nubwo muri iki gihe inyandiko zibikwa cyane mu buryo bwa elegitoloniki, singombwa kubika ama e-mail, Kuri mudasobwa inyuma aho bakunze kwita Desktop cyangwa bureau, hashyire inyandiko nke ukoresha cyane.

5. Gereranya igihe ukoresha

Niba ugiye gukora umurimo cyangwa ugiye kwirangaza, Gereranya igihe uri buze kumara. Ibyo bigufasha kuzirikana igihe uri bukoreshe.

6. Imipango mike, ibikorwa byinshi

Ushobora kugira imipango myinshi y’ibikorwa. Singombwa guhoza ibintu munzagihe.
Shyiraho imihati yo gukora ibyo ugomba gukora ubu, aho kubishyira mu gihe kizaza.

7. Irinde guhora wimura ibyo wagombaga gukora.


ku bantu benshi , iyo basumbitse ibikorwa bagomabaga gukora , bamara igihe babitekerezaho mu gihe bakagombwe kuba barabirangije .

8. Ishyirireho intego.

Kwishyiraho intego n’iby’ ingenzi ku mishyinga itandukanye. Niba ukora ugomba kureba aho ugeze intego zawe, dore ko uba warihaye intego ugomba kugeraho.

9. Ugomba kwihemba

Mu gihe wakoze neza n’iby’ Ingenzi kwihemba. Kwihemba bigufasha gukora imirimo igoye ndetse no kwirinda guhora wimura ibyo wagombaga gukora.

10. Gufata ikiruhuko

Ni ngombwa kugira ikiruhuko. Ndetse kuruhuka mu bwenge byongera ubushobozi bwo gutekereza neza.


Emile NIYONZIMA

Pakistan: Nyuma y’urupfu rwa Osama, Kashmiri washoboraga kuzamusimbura nawe ngo yaba yishwe



posted on Jun , 05 2011 at 09H 42min 07 sec viewed 3163 times





Ilyas Kashmiri, wahabwaga amahirwe menshi yo gusimbura Osama Bin Laden ngo yaba yivuganwe n’ingabo zihariye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ijoro ryo ku 1 rishyira ku ya 2 Gicurasi muri Pakistan; ngo nawe yaba yarapfuye mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 2 rishyira iya 3 nawe apfiriye mu gihugu cya Pakistan.

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo ku isi bibivuga, urugero nka CCN, usa today ,reuters ndetse BBC. Nk’uko tubikesha BBC, Ilyas Kashmiri uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko , avuka mu gihugu cya Pakistan. Kandi yafatwaga nk’umugaba w’ ingabo z’ al-Qaida, yaba yarapfuye yariciwe aho yari ari mu majyepfo ya Waziristan, ako ni akarere k’imisozi miremire kitaruye, gahana imbibi n’igihugu cya Afghanistan , urwo rupfu ngo rwaturutse ku iraswa ry’agace yari aherereyemo hifashishijwe indege zimwe zitagira umupilote z’ abanyamerika .

N’ubwo bimeze gutyo ingabo zo muri Pakistan ntabwo ziremeza urupfu rwa Ilyas Kashmiri , izo ngabo zitangaza ko zitarabona umurambo we ngo bamenye koko niba ariwe nyir’izina wapfuye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Pakistan ariwe General Athar Abbas.

Ku rundi ruhande, televiziyo yo muri Pakistan yitwa Geo TV, yatangaje ko Huji , umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba witwa Harkat-ul-Jihad-al-Islami wayoborwaga na Ilyas Kashmiri, ariko ukaba ukorana bya bugufi n’ al-Qaida ngo yohereje ubutumwa hakoreshejwe uburyo bwa fax yemeza ko Ilyas Kashmiri yapfuye.

Ibyo akaba yabyanditse muri aya magambo “ turemeza ko umuyobozi wacu kandi umugaba w’ingabo Mohammad Ilyas Kashmiri, hamwe na bagenzi be bapfuye nk’abahowe Imana(martyred) bitewe n’indege itagira umupilote yabarasheho ku italiki ya 3 kamena 2011 saa tanu na cumi n’itanu z’umugoroba”, yakomeje avuga ati:“ Imana nibishaka…Amerika tuzayihimuraho vuba.“

Urupfu rwa Kashmiri ngo rwaba ari inkuru nziza muri Pakistan, ngo kuko ibitero bye byanibasiraga n’ibirindiro by’ingabo za Pakistan, dore ko Kashmiri yigeze kuba mu ngabo za Pakistani.

Nubwo bimeze gutyo urupfu rwa Kashmiri ntibiremezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kashmiri yari mu bantu ba mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihiga bukware, kindi zimukuriranaho kuba ariwe wateguye ibitero byibasiye Pakistan, Afghanistan no mu Buhinde. Bityo ikaba yari yeremereye miliyoni 5 z’amadorali kuri uwo ariwe wese wazatanga amakuru y’aho aherereye. Dore ko avugwaho ko ari nk’ubwonko bw’al-Qaida.

Hejuru ku ifoto hari Ilyas Kashmiri ngo washakishwaga bukware na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


Emile NIYONZIMA

Sunday, June 5, 2011



Brasil: Ku myaka 100 y’amavuko yagannye iy’ishuri kwiga gusoma no kwandika !

posted on Jun , 05 2011 at 14H 25min 36 sec viewed 1108 times




Umunyaburezilekazi ufite imyaka 100 yasubiye kwiga gusoma no kwandika. Yabaye intangarugero muri bagenzi bigana.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa gentside.com,Isolina Campos, umukecuru w’imyaka 100, ukomoka mu gihugu cya Brazil guhera mu kwezi gushize ni umunyeshuri mu ishuri ryitwa Moacyr Camargo Martins de Londrina, ni mu majyepfo ya Brazil.

Akaba afite intego yo kwiga gusoma ko kwandika. Mu ishuri yigamo ni iry’abantu bakuze, ikindi bagenzi be bigana mu ishuri rimwe bamufata nk’intangarugero kubera imyitwarire ye.




Umukecuru w'imyaka 100 y'amavuko, Isolina Campos yicaye mu ishuri

Isolina Campos yari yarahagaritswe kwiga mu 1998 bitetwe n’impamvu z’ubuzima bwe. Bam ubajije icyamuteye kongera gusubira ku ntebe y’ishuri. Yasubije agira ati: “Ntabwo nakwishimira kuguma mu rugo ntacyo nkora bityo ngomba guha urugero abadashaka kwiga."

Mu gihe mu gihugu cya Brazil habarirwa abantu batazi gusoma no kwandika bangana na miliyoni 14 bahwanye na 7,4% by’abaturage bose nabo bashobora kugera ikirenge mu cye bagana iy’ishuri.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’ishuri Regina Pierotti yatangarije ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kitwa Estado de Sao Paulo ko uwo mukecuru akurikirana amasomo neza cyane; ikindi ngo buri gihe aba asobanuza mwarimu kugira ngo bimucengere.

Mu gihe hari abatekereza ko hari imyaka runaka umuntu atajya kwiga; urugero rwa Isolina Campos rwabatera ingabo mu bitugu yo gukomeza kunguka ubumenyi binyuriye mu kugana ishuri.

Hejuru ku ifoto hari Campos

Emile NIYONZIMA